Amakuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yifatanyije n’Abanya-Ghana kunamira abantu umunani baguye mu mpanuka ya kajugujugu, barimo ba Minisitiri babiri
Meteo Rwanda yatangaje ko hagati ya saa 6:00 z'umugoroba na saa 12:00 z'ijoro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, hateganyijwe imvura irimo inkuba mu turere twose tw’igihugu
U Rwanda rwamaganye ibirego bidafite ishingiro byagaragajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kwica abasivili bagera ku 319, mu mirima yo mu Burasirazuba bwa RDC
Tariki ya 11 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya kane, mu muhango wabereye muri Stade Amahoro
Abarwanyi b’umutwe wa M23 utavuga rumwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaruriye utundi duce dushya mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk'uko amakuru ava muri ibi bice abyemeza
Pariki y'Akagera yatangaje ko yishimiye imyaka 10 ishize intare ziyigaruwemo nyuma y'imyaka hafi 20 zarazimiye, ubu zikaba zimaze kugera kuri 62
Tariki ya 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko ni bwo hizihizwa isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto urumogi ibiro 31
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yifatanyije na Ghana mu gahinda ku rupfu rwa ba Minisitiri babiri baguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare, yabaye ku wa gatatu, igahitana abagera ku munani
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bemeranyije ku mirongo y’ibikorwa by’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, hagendewe ku bikubiye mu masezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Washington DC