Amakuru

Inzego z’umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Cabo Delgado muri Mozambique, zifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Palma mu gikorwa ngarukamwaka cy’isuku rusange cyateguwe n’ubuyobozi bw’ako Karere.
U Rwanda na Chypre byasinye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ingendo z’indege, azwi nka Air Service Agreement (ASA).
Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi byafashe umwanzuro wo gusubukura umubano wa dipolomasi, nyuma y’amezi yari amaze arangwa n’ibitandukanyije ibihugu byombi.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ Stephen Constantine yanze kugira icyo avuga ku mpamvu Nsanzimfura Keddy wari wahamagawe yavanwe mu mwiherero agasimbuzwa Iradukunda Elie Tatou.
Ku gicamunsi cyo ku wa 22 Nzeri 2026, Perezida, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Dr. Regis O. N’Sonde, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri IMF uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 bya Afurika mu Nama y’Ubuyobozi y’iki Kigega.
Uwase Raissa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, yavuze ko abagabo ari “inyamanswa” zikwiye kwigishwa abakobwa uko bazirinda, asaba ababyeyi gutangira kubigisha abana babo bakiri bato.
U Rwanda rwatangaje ko rwizeye ubushobozi, ubunararibonye n’ubuhanga bya Louise Mushikiwabo ku buryo azongera gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho ari guhatanira manda ya gatatu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshinngano Mboneragihugu, Dr. Damascène  Bizimana yasabye abagore bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, kuzirinda isubiracyaha, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nibasubira mu miryango yabo ndetse no kuzabana neza n’abo bazasanga baragaza ko bahindutse.
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryashyizwe ku mwanya wa karindwi muri Afurika, nyuma y’uko igipimo rusange cyaryo cyazamutseho 44% kuva mu ntangiriro za 2026, mu gihe mu mwaka umwe ryazamutseho 46%. Abasesengura ubukungu bavuga ko iri zamuka ari intambwe igaragara, ariko ko hakiri ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abaturage mu kugura imigabane n’impapuro mvunjwafaranga.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro byo kwamamaza ku mikino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakira mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka