Amakuru

Hagati y’itariki 10 na 17 Mata 1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe muri Kiriziya y’I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza, Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiliziya ngo hatagira izicika.
Ku rubuga rwa X uwiyita Gad yatangaje ko muri Nyagatare hari kubera ibikorwa by'ubwicanyi byibasira abamotari,gusa Polisi iramunyomoza inatangaza ko yafunzwe azira gukwiza ibihuha.
Kuri uyu wa Gatanu,umuvugizi w’ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald RWIVANGA, yifatanyije n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) hamwe n’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye i Kimihurura
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rumaze guhana abagera ku 100 batwara abagenzi mu modoka za rusange, bazira kuzamura ibiciro by’ingendo
Umwana wari wasizwe ku rugo na nyirakuru birakekwa ko yishwe ku manywa y'ihangu bikozwe n'abantu batahise bamenyekana.
Byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye mu ijoro ryo kuwa 17 Mata 2026 aho abagizi ba nabi basanze mu rugo uwitwa Aloys Karamira alias Gasongo bamusanze iwe mu rugo baramwica.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyishinja kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje isenya umutwe wa FDLR mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’Iki gihugu.
Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Sweden nyuma yo gusaba urukiko ko dosiye yari mu rurimi rwo mu gihugu cya Sweden yashyirwa mu kinyarwanda bigakorwa, noneho ubu yasabye urukiko ko iyo dosiye itahabwa agaciro.
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yijeje Abaturarwanda ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry’imbere mu gihugu birimo n’ibikomoka kuri peteroli nubwo ibiciro byitezweho gukomeza kuzamuka

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka