Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje  ko hari zimwe mu nganda zimo n’izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikora amasaha macye bityo bikadindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry'izindi ngabo bafatanyije zagabye ibitero zikoresheje indege z’intambara, zisenyera abaturage muri teritware ya Rutshuru no muri Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Rutayisire Vianney, umunyarwanda wari rwiyemezamirimo akaba yarafungiwe muri gereza y’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, Demiap ruherereye i Kinshasa yapfuye.
U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Ikigo Mpuzamahanga cyigisha ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, kizwi nka CyberHub
Uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare (Inyange Milk Powder Plant) rwatangaje ko rwatangiye gucuruza amata ari mu ngano nto, iri ku giciro gito nyuma yo kubisabwa n’abantu batandukanye
Umuyobozi wa Authentic Word Ministries /Zion Temple Celebration Centre, Dr Apôtre Paul Gitwaza, yizihije imyaka 30 amaze yinjiye mu murimo w’ivugabutumwa.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, rwatangaje ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bwa Momo Pay mu gusura abagororwa.
Kuri uyu wa 1Ukwakira 2025,  Umuryango FPR Inkotanyi wifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo gukunda Igihugu, abasaba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.