Amakuru

Corneille Nangaa, yemeje ko igisirikare cya M23 cyamaze kwinjira muri Uvira, avuga ko babikoze mu rwego rwo gushyiraho umutekano nyuma y’uko yahamagawe n'abaturage bo muri ibyo bice bamutabaza
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yaganiriye n’abakozi ndetse n’abayobozi b’agateganyo b'Akarere ka Kayonza, abasaba gushyira imbere imitangire myiza ya serivisi nyuma y'uko hari abaherutse kwirukanwa babizira
Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Côte d'Ivoire, Alassane Ouattara, amugeza ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Minisitiri w’Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yahamagariye urubyiruko kuba kw'isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, asaba na buri wese kuba umurinzi w’ubunyangamugayo
Leta y'u Burundi yashimangiye ko ingabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zidateganya kuhava kuko zitarasoza inshingano zazo.
Abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri binyuze muri porogaramu yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe mu 2019, kandi ikomeje kongerwamo ingengo y’imari hagamijwe kuzamura imibereho n’imyigire myiza y’abana
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yibukije abaturage ko serivisi nziza ari uburenganzira bwabo asaba Abayobozi b'inzego z'ibanze ko gushyira iterambere ry'umuturage ku isonga. 
Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko kugeza ubu rufunze abanyamahanga basaga 500 mu magororero atandukanye hirya no hino mu Gihugu.