Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Abdallah, yashimangiye ko umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda biri mu bintu by'ingenzi bihuza Abanyarwanda asaba urubyiruko gushyira ku isonga uru rurimi.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera, yagaragaje ko ikibazo cy’ivangandimi kiri mu bikomeje kubangamira Ikinyarwanda, aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n'izindi ndimi.
Abantu batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi .
Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma .