Amakuru

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) na Minisiteri ya Siporo byaganiriye ku mushinga wo gushyiraho Laboratwari ipima ikoreshwa ry’imiti yongerera abakinnyi imbaraga.
Ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu butangaza ko mu gihe abantu bazaba bizihiza iminsi ya noheli n'Ubunani, umutekano uzaba wifashe neza.
Stella Rusine Nteziryayo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, asimbuye Kampeta Pitchette Sayinzoga wari urangije manda y’imyaka itandatu ayobora iyi banki
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete n'umuryango muri rusange cyane ko muri sosiyete ibibazo byo mumutwe binaze kwiyongera
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru kuri radiyo , akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye .
Umukobwa wo mu Karere ka Ruhango w'imyaka 26 y’amavuko, yasanzwe yapfiriye mu nzu y’umusore bikekwaho bararanye
Abagororwa bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge bakorewe ibirori bibafasha kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, byateguwe ku bufatanye bw'Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) n'abandi bafatanyabikorwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka ikomeye y’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yabereye mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa Mbere, yahitanye abantu batanu, abandi icyenda barakomereka
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje gahunda nshya yo gucyura abayobozi bahagarariye igihugu cye mu bihugu bitandukanye by'Isi byiganjemo Afurika, harimo n’u Rwanda