Amakuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), zikorera mu gace ka Bossembele, ku wa 31 Ukwakira 2026, zatanze serivisi z'ubuvuzi ku baturage batuye ako gace.
APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze bwa mbere ku mubano w’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul wigeze kumwambika impeta amusaba ko bazabana, avuga ko atifuza gukomeza gusubiza amaso inyuma ku byabaye, kuko ubu yubatse ubuzima bushya.
Imyitozo y’Umuryango w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba Ziteguye Gutabara (EASF), yari igamije kunoza igenamigambi ry’ibikoresho n’ibindi bikenerwa mu bikorwa bya gisirikare, yasojwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira, abanyeshuri 42 biga mu Ishuri ry'inshuke ‘Inzozi Academy’ ryo mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro bari baherekejwe n’abarezi babo bagiriye urugendoshuri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yasabye Abanyarwanda baba i Burayi, by’umwihariko urubyiruko, gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu guteza imbere u Rwanda, kugira ngo intego yo kuba igihugu gikize mu 2050 igerweho.
U Rwanda ruri mu nzira yo gutangira guteranyiriza imbere mu gihugu imodoka zikoresha amashanyarazi, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ecofleet Solutions Ltd. na Chery Holding Rwanda Ltd. bishyize umukono ku masezerano y’ishoramari aganisha kuri uyu mushinga.
APR FC irasura Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, aho impande zombi ziteguye guhatanira amanota atatu kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Nyuma y’iminsi irindwi urubuga rwa YouTube rw’umuhanzi Yago Pon Dat, Yago TV Show, rukuwe kuri youtube rwongeye kugaruka ku murongo nyuma y’uko mugenzi we Bruce Melodie amuhaye imbabazi ku makimbirane bari bafitanye.
Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bahawe inshingano, barimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith wagizwe Senateri, Claudette Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka