Amakuru

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko kugeza ubu nta zamuka rigaragara ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isoko ry’u Rwanda riraterwa n’intambara imaze ibyumweru bitatu mu Burasirazuba bwo Hagati
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera ,baravugako ubuyobozi bwabahagarikiye ibinyobwa bari basanzwe banywa birimo ikigage,ubushera n’urwagwa.Ibi ngo bikabagiraho ingaruka zo kubura ibindi banywa bityo bamwe bagahitamo kwambuka umupaka bakajya kunywa inzoga yitwa Kanyanga mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bw'Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko abantu 35 bambuwe inshingano za gishumba n'iz'ububwirizabutumwa baherewe mu itorero rya Pentekote ry'u Rwanda - ADEPR , kuko bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, uzwi nka EIDIL FITRI, uzizihizwa ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Nsengiyumva, yakiriye itsinda riturutse mu Kigega cy’ishoramari cyo mu Bushinwa kizwi nka Silk Road Fund (SRF), riyobowe n’Umuyobozi Mukuru Zhu Jun, baganira ku mahirwe mashya y’ishoramari mu Rwanda, mu nzego zirimo ubuzima, ingufu, uburezi n’ubuhinzi
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko kwitondera ibyo rushyira ku mbunga nkoranyambaga, arwibutsa ko n'ubwo ari izabo atari bo bonyine bazireba.
Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye gusuzuma imishinga y’amategeko yerekeye kwemeza ku mugaragaro amasezerano ya Washington, bahuriyeho n'u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze Abanyamulenge bagiye guhura na Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bagambaniye bagenzi babo ndetse bakoresha umuryango w'Abanyamulenge mu nyungu za politiki