Umujyanama wihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko kugira ngo amasezerano ya Washington yasinywe hagati y'u Rwanda na DRC ashyirwe mu bikorwa bisaba inzira ndende gusa hakiri ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ikibazo mu mitangire mibi ya serivisi z’ubutaka kiri mu byo bari kwitaho ngo gikemuke aho yavuze ko bari kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe byatwaraga ngo ziboneke.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yashimangiye ko guhuza ibice by’icyaro n’imijyi bitagarukira ku kubaka imihanda gusa, ahubwo ari inzira yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Abanyarwanda 18 bari bamaze imyaka myinshi muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, bakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ubwo bari batahutse.