Amakuru

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, Eid al-Fitr, abibutsa ko ukwiye gukomeza kubibutsa kugira indangagaciro z'impuhwe, ubumwe n’ubumuntu. 
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yayoboye intumwa z'u Rwanda zaruhagarariye mu Nama ya 42 y’Inzego zishinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Eid al-Fitr cyangwa se Irayidi ntoya ni umunsi mukuru ukomeye mu idini ya Islam aho ari munsi mukuru wo guhagarika kwiyiriza ndetse ukaba ugaragaza iherezo ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho Abayisilamu baba bamaze iminsi 29 cyangwa 30 biyiriza amanywa yose
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu bigo by’imari bwagabanutse mu myaka ibiri ishize, aho bwavuye ku 5,000 mu mwaka wa 2024 bukaba ubu bugera ku 3,000
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye abagabo batatu bo mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza baregwa kwica abakekwaho 'Ubujura' buri wese yakatiwe gufungwa imyaka 25