Amakuru

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage bakomeje gukumira abakora ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo n'ubujura bwa Moto.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 4 kugera ku wa 8 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14,1 Frw, avuye muri toni 9.352 toni.
Ubuyobozi bw'ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda bwakiriye intumwa z'umuryango FPR Inkotanyi aho bashimye imikorere na Politiki y'u Rwanda ngo kuko ari igihugu kizi amateka yacyo n'icyerekezo.
Perezida wa repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Bola Ahmed Tinubu Perezida wa Repubulika ya Nigeria muri Village Urugwiro,banagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nigeria
Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Santarafurika, intumwa za RDF ziyobowe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent NYAKARUNDI, zagiranye ibiganiro na Général d’Armée Zéphirin MAMADOU, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA
Rayon Sports na APR FC zombi zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro cya 2026 zikunze guhuriraho, ibyo abakunzi b’aya makipe y’abacyeba bifuzaga ku bwinshi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Elsewedy Electric, Ahmed Elsewedy aho yari kumwe  n’Umuyobozi wa Sunrise Resorts & Cruises, Hossam El Shaer.
Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Ku bufatanye bwa Polisi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha Polisi yatangaje ko hafashwe abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igisigaje imikino itatu nyuma yo gushyira ikinyuranyo cy’amanota 14 hagati yayo na APR FC iyigwa mu ntege.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka