Amakuru

Imyaka ibaye uruhererekane abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bahererye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batabaza ku bw’ibikorwa by’ubwicanyi bw’indengakamere bakorerwa ariko ijwi ryabo ntirirenge umutaru.
Inzu y'ubucuruzi ifite imiryango itandukanye yo mu karere ka Rubavu, yafashwe n'inkongi yangiza ibicuruzwa bitandukanye birimo n'imyenda.
Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 5.06 z'amadorari ya Amerika (miliyari 7 Frw) mu mwaka wa 2025, zivuye kuri miliyoni 4.7$ (miliyari 6,7 Frw) yari yinjije mu 2024, bivuga ko amafaranga yinjiye yiyongereyeho 5,4% mu mwaka umwe
Abahinzi ba Kawa bagize Koperative TWONGERE UMUSARURO WA KAWA yo mu karere ka Kayonza, bavuga ko ubu bahinga Kawa , bakayitunganya ndetse bakayohereza mu mahanga, ibintu bavuga ko byababyariye inyungu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gusangiza Sudan y’Epfo ubunararibonye rufite  mu kongera kubaka igihugu nyuma yo gushegeshwa n’intambara binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cyitwa "UCI Bike City" nk'ishimwe ry'uko wakiriye neza Shampiyona y'lsi y'Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge bemeye ku itariki ya 13 Gashyantare 2026, mu rwego rwo guhagarika intambara mu bice byo muri Kivu y’amajyepfo.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by'umwihariko mu nzego z'ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .