Amakuru

Imiryango nyarwanda itari iya Leta 159 yatakaje ubuzima gatozi nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa n’Itegeko rigenga iyi miryango, harimo guhuza imikorere yayo n’ibiteganywa naryo.
Abaturage bakomeje kugaragaza imbogamizi mu kubona serivisi zitangwa n'inzego zibegereye, zirimo kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragizwa no kutamenya neza aho bagomba kubariza. Ibi biri mu byatumye igipimo cy'uko Abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa kigabanuka.
Uko imyaka iza, iyi gahunda yagiye ivugurwa ndetse yagurwa aho ubu hagezweho uburyo bwo guhanga udushya mu mashuri mawe n’amwe, usanga yihingira imboga n’imbota mu guha abana ifunguro rigizwe n’indyo yuzuye, agakora ubworozi butanga ibikomoka ku matungo byunganira amafunguro n’ibindi.
Guteza imbere inganda zikoresha neza umutungo kamere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biri mu byafashije u Rwanda kuzigama miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika, mu gihe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse byagabanyije ingufu byakoreshaga ndetse n’ingaruka ibikorwa byabyo byagiraga ku bidukikije.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, yatsinzwe na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, byatumye ishyirwa mu mwanya utoroshye mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangaje ko imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo, gihuza uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, igeze kuri 68%. Biteganyijwe ko cyizuzura mu ntangiriro za 2027.
Polisi y’u Rwanda yafashe umucuruzi wo mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro, ukekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe ku isokozizwi nk’ibyuma, nyuma yo kumusangana amacupa 328 yabyo yari ahishe muri butike ye.
Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TCC, riherereye mu Karere ka Ngoma, yangiza ibikoresho byose byari mu nyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu, birimo ibitanda 72.
Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi mu Bwami bwa Cambodge ku wa 13 Ugushyingo 2026, aho azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi  rw’Igifaransa (Francophonie), izabera muri icyo gihugu.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwinjije miliyoni 11,7$ avuye mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi rwohereje mu mahanga hagati ya tariki ya 2 n’iya 6 Ugushyingo 2026.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka