Imikino

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize hanze ibiciro by’amatike yo ku mukino wa gicuti Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakiramo iya Kenya ‘Harambee Stars’, aho itike ya make ari 2,000 Frw naho iya menshi ikaba miliyoni 1 Frw.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 yifatiye ku gahanga iya Sudan, iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.
Ikipe ya APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2026 nyuma yo gutsinda REG W BBC amanota 90-85 ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati, amasezerano y’umwaka umwe.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa FERWAFA yanditse ibaruwa yegura kuri uyu mwanya nyuma y’umwaka umwe n’ukwezi yari awumazeho.
Ikipe ya APR BBC yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri (2) Leonard Craig Randall II ukina kuri 1 (Point Guard) nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yashyizwe ku mwanya wa 39 mu bihugu 54 byo muri Afurika, mu makipe afite abakinnyi bahenze kurusha andi nk’uko tubikesha urubuga rwa Transfermarkt ruzwiho kugaragaza ibico by’abakinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ryabo.
Ikipe ya The Hoops Rwanda yekuye mu irushanwa rya Rwanda Cup 2026 mu bagore nyuma y’uko umukinnyi yeganyaga gukinisha Feza Ebengo Isomi yangiwe gukina iri rushanwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.
Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru yeguye kuri izo nshingano kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 nyuma y’amezi 13 yari amaze muri izo nshingano.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka