Imyidagaduro

Amatike y'umunsi wa kabiri w'igitaramo cya King James yamaze gushira ku isoko mu gihe habura amasaha make ngo gitangire.
King James yasendereje ibyishimo abakunzi be bari muri BK Arena ahereye ku ndirimo yamenyekanyeho cyane, na bo bakaririmbana na we ijambo ku rindi.Ruhumuriza James uzwi nka king James yagerageje kunyura mu ndirimbo nyinshi zigize album 7 ze, zirimo iyo yise Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze neza, Urukundo ndeyse n'iyo yise Ubushobozi ari yo iheruka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026 ni umunsi ugoye abakunda ibirori kubona amahitamo y’aho berekeza kubera ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro biteganyijwe kubera rimwe mu Rwanda kandi ahantu hatandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.
Umunyarwenya Saad Ssozi, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, ku izina rya Rango Tenge Tenge ari mu Rwanda, aho afite igitaramo azasusurutsamo abakunzi be.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abahanzi batatu b'abanyarwanda Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazaya basusurutsa abantu bazajya bitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium.FERWAFA yatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abantu kuva ku mikino yo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 izabera muri Kigali Pele Stadium.
Umuhanzi Kitoko Bibarwa ari mu kababaro ku kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026.
Nyuma yo gutanga ibyishimo mu myaka yashize, itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ryongeye guhurira hamwe mu gihe ryitegura kongera gutaramira abantu i Rubavu tariki 1 Kanama 2026 mu bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP).
Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019 yerekanye imodoka nshya yaguze ya ‘Mercedes-Benz GLC 300’ ifite n’icyapa kiranga ikinyabiziga (Plaque) cyiri mu izina rye ‘Muyango’.
Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, yasubije abamubajije impamvu yabujije Umugabo we kongera gusohora indirimbo ababwira ko nawe ari umufana bityo ko ategereje nk’abandi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka