Isiganwa ry’amagare rya 'Musanze Challenge 2025', ryarangiye ryegukanywe na Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs wegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abagabo (Elite & U23) na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yitwaye neza akegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagore
Abaraperi Nyarwanda bamaze igihe bakora injyana ya Hip Hop n'abayinjiyemo vuba basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, ndetse bizeza ko ari ngarukamwaka bazaguma gushimisha abakunzi babo
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yabwiye abana ko ari ahazaza h'umupira w'amaguru ukomeye mu Rwanda, abibutsa ko umupira wigisha guhorana intego yo gutsinda na nyuma yo gutsindwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwakomoreye hoteli Château le Marara ndetse runemeza ko iyi hoteli yatangira gutanga serivisi zo kwakira abantu.
Perezida w'Uburundi ,Ndayishimiye Evaliste, yavuze ko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera u Burundi kandi ko mu bihe bitandukanye bwasabye ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda bakoherezwayo bagacirwa imanza ariko rwabyanze.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga