Inkuru Nshya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 12 mu makipe 16 mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya Handball.
Abagore bo mu karere ka Burera , mu Murenge wa Nemba mu kagari ka Kivumu,Umudugudu wa Songorero,, bavuga ko bahangayikishijwe n'amande bacibwa angana na ibihumbi 10 Frw, by'uko umubyeyi yabyariye mu nzira.
Urwego Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ya 2024-2025, byiganjemo ibijyanye n'abagororwa byafatiwe ingamba ku buryo byinshi byamaze gukemuka
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku wa 29 Mutarama 2026, yakiriye Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz  uri muruzinduko rw'akazi mu Rwanda.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Mexique birishimira imyaka 50 bimaze bifitanye umubano watanze umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’imikoranire mpuzamahanga
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, akaba n'umuhuza mu kibazo cya RDCongo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.
Perezida Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, naho James Wizeye aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirabutama.
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda,TI),watangaje ko ko mu rwego rw'uburezi higanje ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’iy’amafaranga muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane ku bafite intege nke.