Inkuru Nshya

Abana 3 bo mu muryango umwe wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe na grenade ubwo batashyaga inkwi mu ishyamba, bahita bitaba Imana.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 11.8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025, ugera kuri miliyari 5,525 Frw, uvuye kuri miliyari 4,659 Frw wariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024
Inama yahuje abahinzi n’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda yashyizeho ibiciro fatizo bizagenderwaho mu kugurisha umuceri mu gihebwe cy’ihinga cya 2026 A
Abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23 banayiha ikaze bagaragaza ko bayishimira kubera umutuzo yabazaniye mu mujyi wa Uvira ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangije  ku mugaragaro umushinga  mushya witwa BIO-CAP (Biological Control Agents Project), ugamije gufasha abahinzi mu guhangana n’udukoko n’indwara byibasira imyaka, cyane cyane ibirayi n’imyumbati.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rwatangaje ko rwashyizeho urwego rw’ubukemurampaka bwigenga uzajya rwitwa Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa Ferwafa (Ferwafa Arbitration Tribunal).
Nyuma yo kubona icyuho kinini kiri hagati y’ubuhinzi gakondo bukorwa n’abahinzi benshi n’ubugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga, Nyampinga Laetitia yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda igamije guhuriza hamwe no guhugura urubyiruko rukora mu buhinzi
Rutsiro FC yatsinze Al Hilal Omdourman ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Perezida Kagame, Kuri uyu wa Mbere, yakiriye muri Village Urugwiro Mohamed Ali Janah, Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives (Hotels and Resorts Investment Maldives), ufite n'inshingano z'ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments ndetse na Ghassan Aboud na Ahmad Aboud, abayobozi bari muri Sosiyete y’Ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo mu Bihugu Byunze Ubumwe by'Abarabu.