Inkuru Nshya

Imyaka 81 iruzuye impundu zivuze mu muryango w’umworozi rurangiranwa Mzee Amos Kaguta n’umufasha we Esteri Kokundeka Nganzi, ubwo bari bibarutse umwana w’umuhungu maze bamwita Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wungirije ushinzwe umugabane w’Afurika, Tibor Nagy yanenze igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC na Perezida Felix Tshisekedi, ku ngendo nyinshi akora mu mahanga mu gihe abaturage bo mu gihugu cye bicwa umunsi ku wundi
Abacukura amabuye y'agaciro ya Tungsten mu Rwanda bishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kuvanaho imisoro mpuzamahanga ku mabuye y’agaciro arimo Zahabu, Tungsten, Graphite na Uranium
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yagaragaje ko ibibazo byinshi by’umutekano muke n’ivangura muri Afurika bituruka ku buyobozi bubi n’imiyoborere idashyira imbere ubumwe bw’abaturage
Habiyaremye Zacharie uzwi nka 'Bishop Gafaranga, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ngo aburanishwe mu mizi, urubanza gusa urubanza ruburanirwa mu muhezo
Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yatangaje ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire Umuhoza arekurwa, ugamije gusuzuguro no kwinjirira ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda
Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryungutse abasirikare barenga ibihumbi 7, biganjemo aba FARDC bafatiwe mu mujyi wa Goma
Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka 18, akaza gusimburwa na Perezida Felix Tshisekedi, yanyomoje itangazo ryamwitiriwe rivuga ko agiye gusubira ku butegetsi kugira ngo arengere igihugu cye
Umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade ukomoka muri Nigeria, uzwi mu ruhando mpuzamahanga nka 'Yemi Alade' yavuze ko Afurika yose ifite byinshi byo kwigira ku Rwanda