Inkuru Nshya

Inama y’Abaminisitiri yateraniye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ugiye kongera kuba
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwinjije miliyoni 13 z'amadorari ya Amerika, yaturutse kuri toni ibihumbi 10,204 z’ibikomoka ku buhinzi bitandukanye byoherejwe mu mahanga
Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy, barishimira Kaminuza yabo yihariye igiye kuzura, kuko izabafasha gukomeza kuzamura ubumenyi ku rwego mpuzamahanga
Umukinnyi wa Filime, akaba n'Umunyamideli ukomoka muri Nigeria, Temiloluwa Elizabeth Otedola washakanye n'umuhanzi Mr Eazzi, yasangije inkuru y'uburyo yisanze mu rukundo n'u Rwanda yari asuye bwa mbere
Umugabo w'imyaka 21 wo mu karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica umugore we w'imyaka 20 , ubwo bari mu rugo.
Dosiye ya Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga, yaregewe urukiko.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yashyizeho amabwiriza agenga Inteko y'abaturage aho kuri ubu igiye kujya iterana kabiri mu kwezi.
Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministry ryashyize hanze indirimbo nshya bakoranye n'umuhanzi The Ben bise 'Nabaye umwe n’Imana'