Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopera no gukopeza.
Ikipe ya Police FC yasezereye Rayon Sports muri 1/2 mu irushanwa ry’igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyaije 0-0 mu mikino 90 isanzwe y’umukino.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi babiri barimo Sahr Kpundeh usoje inshingano zo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda na Julie Crowley usoje izo guhagararira Canada bagirana ibiganiro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, yatangaje ko hakozwe amoko atandatu mashya ya kawa yitezweho kuzamura umusaruro ushiobora kugera kuri toni ziri hagati y’eshanu na zirindwi kuri hegitari.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga