Inkuru Nshya

Umunyarwenya Ntakirutimana Amza, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘G TUFF’, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jojo amusaba kumubera umugore.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yijeje ab’i Musanze ko MINADEF izakora ubuvugizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rukazagurwa mu rwego rwo kugira ubushobozi butuma rubika ibimenyetso byose by’amateka yahabereye.
Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.
Perezida Paul Kagame yashimiye amakipe atatu yo ku Mugabane w'u Burayi akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya VisitRwanda, yageze muri 1/2 cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere i wayo , UEFA Champions League.
Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kurushinga n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, ahagana saa tanu z’amanywa, mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Norvege kuri Ruliba, habereye impanuka y’amayobera, aho imodoka yari irimo abantu batanu yagurutse ikarenga umuhanda ubwo yakataga ikorosi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyatangaje ko mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi n’ibijumba wiyongeye ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025
Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo