Inkuru Nshya

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze ikiganiro avuga kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe na Agatha Kanziga Habyarimana , umugore wa Juvénal Habyarimana.
Rwamukwaya Valens wakoze akazi ko gufata amashusho imyaka 38, akagasoreza muri RBA agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yitabye Imana ku myaka 70
Abanyeshuri ba Ntare Louisenlund riherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, basabwe kurangwa n'ingagaciro zaranze intwari zitangiye Igihugu.
Icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ateganya kubaka inzu yo kujya aza kuruhukiramo mu Mujyi wa Kigali
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira, Hakim Sahabo, yamaze kwerekanwa nkuymukinnyi mushya w’ikipe ya AEK Athens yo mu Bugereki ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu.Ikipe ya  AEK Athens yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Gashyantare 2026, basangije amafoto ya Hakim Sahabo abakunzi b’iyi kipe maze imuha ikaze mu muryango mugari w’iyi kipe.
Ubwo mu 2019, Rwakazina Marie Chantal wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,yahabwaga inshingano zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, agasigira inshingano Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuyobora Kigali, yamusigiye umukoro wo kunoza ibijyanye n'ubwikorezi bwari bwarabaye ikibazo gikomeye ku ba Nyamujyi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubumwe bwaranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bwo bwabafashije kongera kwiyubaka no kugira icyizere cy’ejo hazaza
Inteko y'Umuco, yatangaje ko Bizimana Simon wari umushakashatsi mu Kinyarwanda cyane cyane mu kibonezamvugo no mu nkoranyamagambo, yitabye Imana ku myaka 88 azize uburwayi
Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James.muri Jamaica, aho bari gufasha abaturage kubasanira inzu zasenywe n'ibiza by'umuyaga, ryashimiwe uwo musanzu ntagereranywa .
Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari cya 2026, itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma y'uko umukino urangiye a makipe yombi aguye miswi, anganya igitego 1-1.