Inkuru Nshya

RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL yatsinze FUS de Rabat yo muri Maroc, amanota 95-72 mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, zirimo na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w' Inkeragutabara, bitabiriye umuhango wo gusoza imyitozo ya Gisirikare y'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo kigera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu ntamuntu uragaragaraho iki cyorezo ndetze ko hakomeje gufatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yayoboye ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 byabereye i Grand Hyatt mu Mujyi wa Seoul.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Rabat muri Maroc, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Nasser Bourita anashyikira Umwami wacyo Mohammed VI, ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Izi ngamba zatanze umusaruro aho kuri ubu Umujyi wa Kigali watangaje ko abatega imodoka rusange biyongeyeho abagera ku bihumbi 30.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gushora imari mu bikorwaremezo , kubaka ubushobozi bw'abaturage no kwihutisha ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ari bimwe mu byafasha Afurika kubaka ubukungu burambye no guhangana n’ibibazo.
Mu mudugudu wa Munyinya mu kagali ka Ruri umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga abasore bane baje muri uyu mudugudu ahubatse umunara maze batangira gutwara bimwe mu bikoresho byawo bigizwe na bateri 12 ariko bateshwa bamaze kubipakira.