Inkuru Nshya

Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministry ryashyize hanze indirimbo nshya bakoranye n'umuhanzi The Ben bise 'Nabaye umwe n’Imana'
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangije urubuga yise Mbaza ruzajya rwakirirwaho ibibazo by’abaturage mu nzego zose ndetse babashe kujya banarumenyeraho ibisubizo by’inzego bireba bidasabye kujya aho zikorera.
Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa Yonsei University, Prof. Dong-Sup Yoon wari kumwe na Dr. Won-Yong Lee, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi, baganira ku buryo bwo guteza imbere uburezi binyuze mu guhererekanya ubumenyi
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwaburiye abantu biyitirira uru rwego , bakaniyitirira ibikorwa by'imenyekanisha ikirango cy'ubukererarugendo cya VIsit Rwanda, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa amafaranga mu buryo butemewe
Guverinoma y’u Rwanda igiye kujyana Leta y’u Bwongereza mu nkiko mpuzamahanga, aho ishinja iki gihugu kutubahiriza amasezerano byagiranye ajyanye no kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko kuva mu 2025, inzovu 43 zongerewe mu zakorewe ibarura ndetse imyirondoro yazo iramenyekanya
Umuhanzikazi Bwiza Emerance yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise 'Bwiza Home World Tour'
Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n'lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko hari serivisi zayo zirimo n’izo gusaba amazi zigiye kujya zitangirwa ku rubuga rwa Irembo
Nyaminga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yasangije ubutumwa bwihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasira ku buzima bwe bwite bamubaza impamvu atarabyara