Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yafunguye ku mugaragaro isoko rishya rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka 15 riri kubakwa
Isiganwa ry’amagare rya 'Musanze Challenge 2025', ryarangiye ryegukanywe na Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs wegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abagabo (Elite & U23) na Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yitwaye neza akegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagore
Nyampinga w'u Rwanda 2020, Naomi Nishimwe yahishuye ko anyuzwe n'umugabo we Michael Tesfay ndetse ko aguwe neza mu gihe kingana n'umwaka bamaze bahanye isezerano imbere y'amategeko ryo kubana akaramata
Abaraperi Nyarwanda bamaze igihe bakora injyana ya Hip Hop n'abayinjiyemo vuba basusurukije Abanyarwanda mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, ndetse bizeza ko ari ngarukamwaka bazaguma gushimisha abakunzi babo
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yabwiye abana ko ari ahazaza h'umupira w'amaguru ukomeye mu Rwanda, abibutsa ko umupira wigisha guhorana intego yo gutsinda na nyuma yo gutsindwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwakomoreye hoteli Château le Marara ndetse runemeza ko iyi hoteli yatangira gutanga serivisi zo kwakira abantu.
Perezida w'Uburundi ,Ndayishimiye Evaliste, yavuze ko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera u Burundi kandi ko mu bihe bitandukanye bwasabye ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda bakoherezwayo bagacirwa imanza ariko rwabyanze.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka, rwasabye abanyarwanda kwirinda ibikorwa n'imyifatire ivamo ibyaha, ishobora gushyira ubuzima bw'abandi mu kaga.
Umuyobozi w’umujyi wa Kindu, mu ntara ya Maniema muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Augustin Atibu Mulamba, yafashe icyemezo cyo kubuza burundu kwambara, kugurisha, gutunga no gukwirakwiza imyambaro cyangwa ibirango byose byanditseho ijambo “Visit Rwanda” ku butaka bw’uyu mujyi.