Inkuru Nshya

Perezida wu Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, Inter-Parliamentary Union, IPU, Martin Chungong, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje mu mwaka wa 2024-2025, ibi bitaro byakiriye abarwayi 119,859 ndetse ko biyongereye 17.7% .
Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yateye imitoma umugabo we Kimenyi Yves amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko
Emmanuel Ndindabahizi wabaye Minisitiri w’Imari muri Guverinoma y’Abatabazi mu gihe cya Jenoside akaza gukatirwa burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yapfiriye  muri Benin.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuhanzi w’Umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bigeze kuba mu itsinda rya Sauti Sol, ataramire i Kigali mu gitaramo cya 'Friends of Amstel Experience 2025'
Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda Kigali –Muhanga utari nyabagendwa kubera impanuka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,  yatangaje ko amagambo Perezida ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje  mu Nama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, yari agamije kuyobya rubanda.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi Martin Chungong
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko mu Midugudu hakwiye kujya hatangirwa ibiganiro ku mateka y’Igihugu ,ubumwe n’Ubudaheranwa ariko bigamije guhindura imyumvire y’urubyiruko rushukishwa amafaranga n’abavuga nabi bakanarwanya leta y'u Rwanda.
Umuhanzi The Ben n'umufasha we Uwicyeza Pamella bakomeje kuryoherwa n'ubuzima i Bali, muri Indonesia aho bagiye mu bikorwa byo gufata amashusho y'indirimbo z'uyu muhanzi