Inkuru Nshya

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bwa mbere u Rwanda rwakire imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Bagabo (CAVB Men's Club Championship) 2026.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze imbabazi ku bantu batanu bari barahamijwe n’inkiko ibyaha binyuranye, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata.
Umunyamakuru, Niyigaba Clement wamamaye ku izina rya DC Clement mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda agiye kugezwa imbere y'urukiko aho akurikiranyweho ibyaha bitanu
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Dmascene, yavuze ko abakoresha ijambo igerageza rya Jenoside bakwiye guhagarika kubivuga kuko nta gerageza rya jenoside ribaho kuko habaho umugambi w’igihe kirekire wo kuyitegura kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Akarere ka Bugesera kibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abarenga 3,000 biciwe ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange.
Muri iyi nkuru, urasobanukirwa byinshi byihariye ku buzima bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, intiti mu mateka yanaminuje mu by’amategeko Mpuzamahanga, agakora imirimo itandukanye mu Rwanda irimo kuba Senateri, n’ibindi mbere yo kugirwa Minisitiri.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro w;ibikorerwa mu nganda wiyongereyeho 3,7% muri Gashyantare 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2025.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi afunze, akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayoboke b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) bibutse ku nshuro ya 32 abari abayobozi n'abayoboke baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery, yatangaje ko mu 2026 ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisa nkayo byagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2025.