Inkuru Nshya

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda,TI),watangaje ko ko mu rwego rw'uburezi higanje ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri makuru na za kaminuza ndetse n’iy’amafaranga muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane ku bafite intege nke.
U Rwanda ruri kumurika ikawa ' Rwanda Coffee Festival 2026 " muri Pakistan hagamijwe kumenyekanisha ubwiza bwa Kawa no kwagura diporomasi ishingiye ku bukungu.
Mu Ntara y'Iburasirazuba , imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi ' Muhazi Water Supply System' ku batuye uturere twa Gatsibo na Kayonza, irarimbanyije
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Rwanda, basinye amasezerano agamije guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi no guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rigezweho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , isabira Ingabire Victoire Umuhoza kurekurwa , ayibutsa ko u Rwanda rutabyemera.
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026 , iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza
U Rwanda rurateganya gutangiza Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University- Rwanda ) , hagamijwe kongera ubumenyi abari mu ngabo z'u Rwanda.