Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yatamaje umunyamakurukazi w’umunya-Amerika, Hariana Verás Victória, avuga ko yigira impirimbanyi y’ibibazo bya Afurika nyamara ari igikoresho cya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi
Abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kuri ubu batakigorwa no gutega kuko bahawe bus kandi zibafasha mu buryo bw'ingendo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze.
Ishimwe Aline, umubyeyi ukiri muto witeje imbere, yasangije urubyiruko urugendo rwe rw'ubuzima mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano, aho avuga ko ku myaka 28 y'amavuko ubu yashinze hoteli ye bwite yitwa 'Karisimbi Cave Resort'
Umuhanzi Bruce Melodie yageneye ubutumwa bw’ishimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera  iterambere yagejeje ku Rwanda ndetse n’uburyo izina rye rizwi  neza mu Mahanga.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yerekana intambwe yatawe mu Burezi bw'u Rwanda kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho agaragaza ko abana biga mu mashuri y'incuke bageze ku bihumbi 680
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gusaba ko ikibazo cy' urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) , cyakemuka , bikorohera abashaka kubona ibyangombwa .
Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije Umukuru w’Igihugu ibibazo by’amikoro biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda birimo n'amikoro macye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’’igihugu aho yavuze ko amafaranga bohereza yazamutse akava kuri miliyoni 9.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 502 z’amadorali buri mwaka.