Inkuru Nshya

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers). Muri Jenoside, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Rayon Sports yongeye gutakaza amanota igwa miswi na Rutsiro FC yongera kwemerera APR FC kwidagadura no guhumeka ituje.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yasabye inteko zishinga amategeko ku Isi gufata ingamba zihamye zo kurengera uburenganzira bw’abagore no gushyiraho amategeko atanga icyizere, ubutabera n’uburinganire kuri bose
Umunyarwandakazi Emeline Imanizabayo yegukana umudari wa Zahabu mu isiganwa mpuzamahanga rya Seven Hills Record Run ryabereye i Nijmegen mu Buholandi
Ikipe ya APR FC ikomeje kwerekana ko imikino yo mu Ntara iyigora muri uyu mwaka w'imikino, nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe.