Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen MK Mubarakh, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri gukura ku mugabane wa Afurika