Inkuru Nshya

Umuraperi ukomoka muri Amerika, Lecrae Devaughn Moore uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali, mu rugendo rwo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Reconstruction’, izasohoka tariki ya 22 Kanama 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika ya Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Umunya-Sloveniya, Tadej Pogačar, umaze gutwara Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izabera i Kigali, mu Rwanda, kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025
Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 13 (RWABATT13) yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zahawe umudali w’ishimwe na Perezida w'icyo gihugu akaba n'Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Prof. Faustin Archange Touadéra
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François‑Xavier, ari i Genève mu Busuwisi aho ahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga y’Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko, ibaye ku nshuro ya gatandatu
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira igihugu cy'Ubushinwa mu Rwanda
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 kwimakaza indangagaciro zirimo ubutwari, ubupfura, ubunyangamugayo, ubumwe n’ishema ryo gukunda igihugu

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka