Mu mudugudu wa Munyinya mu kagali ka Ruri umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga abasore bane baje muri uyu mudugudu ahubatse umunara maze batangira gutwara bimwe mu bikoresho byawo bigizwe na bateri 12 ariko bateshwa bamaze kubipakira.
Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na bagenzi bo mu bihugu bitandukanye, byibanze ku gushimangira ubufatanye, anabagezaho ubusabe bw’u Rwanda bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri manda nshya.
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho 1%, kigera kuri 8.25% kivuye kuri 7.25%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, by’umwihariko ryagizwemo uruhare n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati
Polisi y’u Rwanda yangirije mu ruhame ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa bitemewe byafatanywe abaturage babicuruza mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ivangamutungo rusange ari bwo buryo bwakoreshejwe n’abantu benshi mu baseseranye mu 2025.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga