Inkuru Nshya

Umugabo witwa Musonera Abraham, w’imyaka 56, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’abaturage bacyeka ko ari umwe mu bajura bari bibye ihene mu Mudugudu wa Kinyoni, akagari ka Gati, umurenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.
Ikipe ya REG W BBC yatsinze APR W BBC naho The Hoops Rwanda itsinda Kepler W BBC biziha kugera ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka ya Shampiyona y’abagore, Cheetah Energy RBL Playoffs.
Rayon Sports yatsinze Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wakinwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadium.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Shima Imana 2026, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimiye Imana ku bw’ibimaze gukorwa mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, kongera kubana mu mahoro no kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye amadini n’amatorero gukomeza gukoresha ijwi ryayo mu kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko ibi bibazo bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, ku miryango no ku bukungu bw’ingo
Uwimana Clarisse yatorewe kuba Visi Perezida w'ikipe yitwaga AS Kigali kuri ubu yitwa Kigali FC mu nteko Rusange y'iyi kipe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2026 yigaga ku ngingo yo kuzuza komite Nyobozi.
Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko imyitwarire mibi,irimo urugomo, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri byose bigiye kurwanywa ku buryo bukomeye, mu rwego rwo gutuma amashuri aba ahantu hatekanye kandi hafasha abanyeshuri kwiga neza.
Inzoga si ikintu umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza, ahubwo ni ikinyabutabire gishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye, bityo uwabishobora yazireka cyangwa akazigabanya
Umunyamakuru Murindahabi Iréné yasabye anakwa Nishimwe Liliane mu birori by’ubukwe byabereye ku Gisozi muri Intare Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Abel Deus Kwizera uzwi nka Cardinale yasabye anakwa Sandrine Mukabutera mu birori byabereye muri Don De Dieu Garden Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.