Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwazamutseho 11,3%, ibyoherezwa mu mahanga bbikiyongeraho 12.70% , naho ibyinjizwa bivuye hanze  byo bigabanukaho 9.74% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025.
Abahagarariye imiryango itari iya Leta ikora mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu berekanye ko hari imbogamizi zikomeye ziterwa n’ubucucike mu magereza, basaba ko hajya hakoreshwa ubundi buryo bwo kurangiza imanza burimo ubuhuza, gutanga amande n’ubundi buryo budatuma abantu benshi bafungwa
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa (ACES Cooling Solutions), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umutekano w’inkingo n’uburyo burambye bwo kubungabunga imiti n’ibiribwa mu Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama muri Togo yiga ku kibazo cy'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo.
Niyitegeka Gratien umenyerewe ku amazina arimo Papa Sava, Seburikoko, Ngiga, Sekaganda n’andi menshi, yatangaje ko ageze ku murizo imyiteguro yo gushyira hanze filime nshya irangira yise “What a Day”
Sosiyeti itunganya amafunguro yihuse yo mu bwoko bwa Fast Food, izwi ku izina rya KFC (Kentucky Fried Chicken), igiye kongera gufungura imiryango mu mujyi wa Kigali, nyuma y'igihe yari imaze idakora
Mu mujyi wa Kigali, abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ibihumbi 10 y'amiganano , bari bagiye kuvunjisha .