Inkuru Nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi w'umunyarwanda Mugiraneza Frodouard ukina mu kibuga hagati yugarira.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 21.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Tennis mu bagore igiye kwitabira irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV rizabera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'ingimbi zitarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cy'Afurika cya 2026 nyuma yo gutsindwa na Tunisia bigatuma irangiza imikino yose y'amatsinda idatsinze umukino n'umwe.
Nyuma y'aho Leta ihagarikiye inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n'izitwaga ibyuma, Polisi y'u Rwanda ivuga ko umusaruro mwiza w'iyi gahunda watangiye kuboneka kuko ibyaha byari bizishamikiyeho nabyo byatangiye kugabanyuka
APR BBC yatsinze RSSB Tigers BBC amanota 96-85 naho REG BBC itsinda Patriots BBC amanota 67-65 mu mikino y’umunsi wa 3 (Game 3) ya 1/2 cy’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 naho APR W BBC na Kepler W BBC zinyara mu isunzu nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu Rwanda buri mwaka abantu barenga 500 barumwa n’imbwa, ibituma abantu bari hagati ya babiri na batatu bapfa buri mwaka bazize indwara y’ibisazi byazo.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abayobozi ba politiki n’abagisirikare b’umutwe wa FDLR bemeye gahunda yo kwamburwa intwaro, gusenywa no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, mu gihe yatangiye ibiganiro n’igihugu kizoherezwamo abatazemera koherezwa mu Rwanda.
Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA) nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu.
Ikipe ya Mathare United FC yo muri Kenya yahagurutse muri iki gihugu yerekeje i Kigali mu Rwanda aho igiye gukomereza imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino wa 2026-27.