Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishyigikiye umuhungu wa Habyarimana, badafite gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, ahubwo bashaka kugarura Jenoside.
Tariki ya 12 Mata 1994 uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga yari azi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri gutegurwa ariko ntagire icyo akora kugira ngo ayihagarike, ndetse n’Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwabashije kuburanisha ibirego bisaga 80 byabagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umubyeyi w'abana batatu wabaga iwabo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye.Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Runga mu mudugudu Kigarama.
Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwanda Norbert Mbabazi w’imyaka 46 yahisemo kwibuka akora urugendo rurerure n'amaguru ari mu guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yibuka urugendo nabo bakoreshejwe.
Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Semuhungu Eric ariko ntihatangazwa impamvu yitabwa muri yombi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimangiye ko abarokoye Abatutsi ari ishema rikomeye u Rwanda rufite, anasaba ko bakomeza kubera Abanyarwanda bose icyitegererezo
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyize umukono ku masezerano y’umushinga uzamara umwaka umwe ugamije gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gutahura indwara z’amatungo mu ibagiro
Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bizeye ubutabazi ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) maze abarenga 2000 baricwa.