Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Abashyitsi bari mu Rwanda aho bari gukurukira Shampiyona y’Isi y'Amagare, bagaragaje ko bashimishijwe n’ubwiza bw'Igihugu na serivisi nziza barimo guhabwa mu mahoteli anyuranye.
Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze umudepite w’Umubiligi, wanditse ubutumwa busebya u Rwanda ko rutari rukwiye kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare.
U Rwanda, rugiye kwakira inama yiga ku buryo abakora mu nzego zifite aho zihuriye n'ubuhinzi no mu buvuzi bahabwa ubumenyi mu bijyanye no kubika no gukonjesha ibikomoka ku buhinzi n’imiti mu buryo butangiza ikirere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye umuhanda uri gukinirwamo isiganwa rya Formula 1 , Azerbaijan Grand Prix.
Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Singida Black Star yo mu gihugu cya Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, tariki 18 Nzeri 2025 yasuye Umujyi w'ikoranabuhanga wa EHang Future City i Guangzhou mu Bushinwa, yihera ijisho ikoranabuhanga ry'indege zitagira abapilote (Drones) zitwara abantu.
Ibihugu by’u Rwanda na Azerbaijan birateganya kugirana ubufatanye mu bijyanye n’Ubucuruzi bwa Peteroli n’ubw’amabuye y’agaciro.