Tuyishime Josue niyo mazina yiswe n’ababyeyi ariko ni icyamamare by’iteka ryose mu muziki nyarwanda ku izina rya Jay Polly cyangwa se Kabaka, uyu ni umwe mu bacurabwenge b’injyana ya Hiphop mu Rwanda ndetse akaba umwe mu banyamuziki bakomeye u Rwanda rwagize.
Brig Gen Olivier Gasita ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Maniema, yageze mu mujyi wa Uvira, ibintu birushaho kuzamba, ku buryo hashobora kwaduka intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC
Harabura iminsi ibiri gusa ngo ibirori bihuruza amahanga byo Kwita Izina abana b’ingagi 40 ku nshuro ya 20 bibe. Ni ibirori bizaba kuwa 5 Nzeri 2025, bibere mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] ryavuze ku mwuka mubi uvugwa mu ishyaka no kwirukanwa kw’Abarwanashyaka, rinakomoza ku bivugwa ko ryaba rikorana na FDLR
Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi cyane nka Bushali mu muziki nyarwanda yatangaje ko yatengushywe bikomeye na Mukeshimana Chantal, usanzwe ari umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Nyamasheke
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangije ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itari iya Leta, n’abaturage mu bukangurambaga bwo kwisuzumisha kare indwara zitandura, mu rwego rwo guhangana nazo no kugabanya ibyago byo guhitanwa nazo kare
Isengesho rya Jeannette Kagame ubwo yari mu masengesho y’urubyiruko yo gusabira igihugu’ Young Leaders Prayer Breakfast yabaye ku Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2025
Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Argentine, Javier Pastore, wakiniye Paris Saint-Germain, ari mu bashyitsi bazitabira ibirori byo Kwita Izina, bizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 mu Kinigi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga