Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko ikibazo mu mitangire mibi ya serivisi z’ubutaka kiri mu byo bari kwitaho ngo gikemuke aho yavuze ko bari kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe byatwaraga ngo ziboneke.
Denmark yafunguye ambasade yayo i Kigali nyuma y'igihe kinini itayigira mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bahabwa icyangobwa kibemerera gushinga uruganda rwenga ibisembuye hanyuma bakajya bakora inzoga zitujuje ubuziranenge bwihishwa.
Pariki y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025, hafashwe abantu 135 bakekwaho ubujura bw’inyamaswa barimo abafatiwe imbere muri Pariki ndetse no hanze yayo.
Rwiyemezamirimo ukiri muto akaba n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Ngabo Karegeya yishimiye gusurwa na Ministiri wa Siporo Madamu Nelly Mukazayire mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco ahazwi nko ku Ibere rya Bigogwe.
Itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta  ryagiriye urugendo rw'akazi mu Misiri.
Abakurikira ibiganiro by’imikino ku ma radiyo bakomeje kwinubira imyitwarire idahwitse imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru bakora muri iki gisate, aho bavuga ko nta bunyamwuga burimo ndetse bibambika urubwa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yashimangiye ko guhuza ibice by’icyaro n’imijyi bitagarukira ku kubaka imihanda gusa, ahubwo ari inzira yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangaje  ko yagizweho n'ingaruka n'imyigaragambyo y'abakozi yabereye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta (JAKIA).