Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by'umwihariko mu nzego z'ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .
Mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, imodoka yari itwaye umugeni ugiye gusezerana, yakoze impanuka, umugeni ahita yitaba Imana abandi icyenda barakomereka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yahuriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, i Addis Abeba muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 48 y’Akanama kayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Minisitiri w'intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yageze i Addis Ababa muri Ethiopia , aho yahagararira Perezida Kagame mu nama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda UPDF, General Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko mu mu bihe bya vuba azasura u Rwanda n'Abanyarwanda, agaragaza urukumbuzi n'ubwuzu abafitiye.
Junior Rumaga yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’ibitaramo by’iserukiramuco ry'ubusizi n'ubuhanzi yise 'Siga Art Festival' azatangirira mu Karere ka Huye
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga