Inkuru Nshya

Intumwa z' Ingabo z'u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu i Paris mu Bufaransa.
Victoire Umuhoza Ingabire yabwiye Urukiko Rukuru ko atiteguye kuburana urubanza aregwamo ibyaha birimo gushinga cyangwa kujya mu mutwe w'abagizi ba nabi, avuga ko ubuzima arimo muri gereza n'uburyo urubanza rwe rwateguwe bitamuhaye amahirwe ahagije yo kwitegura no kwisobanura uko bikwiye
Guverinoma ya Israel yashyizeho amabwiriza mashya agenga ingendo ziva mu bihugu bimwe byo muri Afurika nyuma y’impungenge zatewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya Afurika y’Iburasirazuba.
Urubyiruko rugize Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Rwanda Scouts Association) rusaga 300 rwahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko hakiri ikibazo gikomeye mu mashuri abanza aho mu ndimi abana bashora gusoma ariko ntibabashe kumva ibyo basoma.
Perezida Paul Kagame, yageze i Lomé muri Togo aho yitabiriye inama yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika (African Air Transport Convention and Expo (AATCE).
Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bana baturutse muri Israel bageze i Kigali aho bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.
Minisitiri wa Siporo yatangaje ko Isiganwa Mpuzamahanga ry'Amahoro ryabereye i Kigali mu mpera z'icyumweru ryitabiriwe n'abasaga ibihumbi 9500 baturutse hirya no hino ku Isi
Ku itariki ya 15 Kamena 1994, MINUAR yari yatwaye bamwe mu Batutsi batri kuri Sainte Famille ibajyana mu gace kari mu maboko ya FPR Inkotanyi. Hagiye cyane cyane abagore, abakobwa n’abana.
Abasirikare batatu bo mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubushuti n’imikoranire mu bya gisirikare n’u Rwanda birimo u Buhinde ndetse na Jordan