Inkuru Nshya

Abanyarwanda 302 bari baragizwe ingwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), batahutse ku bushake mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bakirwa n'inzego z'ubuyobozi zibizeza ubufasha n'ubuzima bwiza mu gihugu cyabo.
Ikipe ya Mukura VS&L yo mu karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo yakiriye umutoza wayo mushya Momcilo Medic ndetse asuhuza ikipe mu myitozo mbere yo gutangira akazi nk'umutoza mukuru w'iyi kipe.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 24 cy’abimukira 177 bashaka ubuhungiro, baturutse muri Libya.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 84-75 naho RSSB Tigers BBC itsinda APR BBC amanota 97-82 ku munsi wa mbere wa 1/2 cy'imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs 2026 mu bagabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo guhagarika itumizwa mu Rwanda ry’inzoga 52 zituruka mu mahanga, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi, Gilbey’s n’izindi, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage.
Umutoza Frédéric Guérin w'amakipe y'Igihugu y'u Rwanda ya volleyball yatangiye gusezerera abakinnyi mu mwiherero wo gutegura Igikombe cy'Afurika cya 2026 aho yasezereye abakinnyi 4 mu bagore n'abakinnyi 3 mu bagabo.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe eKash bukomeje kwitabirwa n’Abanyarwanda n’abaturarwanda, aho kuva bwatangira gukoreshwa ku wa 14 Nyakanga 2026 bumaze gutanga umusaruro ushimishije.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buravuga ko ingamba bwafashe zirimo gufunga utubari twakoraga mu buryo butemewe zatangiye gutanga umusaruro ugaragara.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yashimangiye ko inzoga zizwi nk’ibyuma zigomba gucika mu Rwanda agaragaza ko ababikora bashyiramo ibintu byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu nyamara ku macupa bakandikaho ibitarimo asaba abanywa ababinywa kubizinukwa burundu

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka