Inkuru Nshya

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yemera ko umutwe wa FDLR uhabwa urubuga rwa politiki mu Rwanda, ivuga ko uyu mutwe ugomba kurambika intwaro, ugasenywa ndetse n’abawugize bagataha mu gihugu hakurikijwe ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Peter Karake, yavuze ko mu iperereza ryakozwe ku nganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge hafunzwe izigera kuri 90 ndetse abantu 50 bagatabwa muri yombi.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi, yisanze mu itsinda C hamwe na Cameroon, Tunisia na Senegal mu irushanwa ry'Igikombe cya Afurika rigiye kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire kuva tariki 5 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yaburiye abantu kutongera kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma nyuma y’uko bihagaritswe kongera gucuruzwa mu Rwanda avuga ko byari bimaze kuba nk’icyorezo bityo ko bikwiye kwirindwa.
Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur 'Casemiro' yerekeje mu ikipe ya Al-Hazem Saudi Club ikina icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia, Saudi Pro League, avuye mu ikipe ya Al Masry yo mu Misiri yari amazemo umwaka umwe.
Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yatangaje ko umusifuzi w'umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan ariwe uzasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup utegerejwe tariki 7 Kanama 2026.
Ibinyobwa bisembuye byakorwaga n'inganda umunani byategetswe guhita bikurwa ku isoko nyuma y'icyemezo cyafashwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yasabye urubyiruko kuba imbaraga z'igihugu koko zubaka birinda ibiyobyabwenge, ahishura ko inzoga ziswe ibyuma hari gahunda yo kuzica burundu ntizikomeze kwangiza ubuzima bw'abanyarwanda.
Amatike y'umunsi wa kabiri w'igitaramo cya King James yamaze gushira ku isoko mu gihe habura amasaha make ngo gitangire.
Umukozi mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Antoine Hagenimana, yavuze ko gukoresha inzoga n’ibindi biyobyabwenge munsi y’imyaka 24, biviramo uwabikoresheje kubatwa nabyo no kumva iteka abishaka.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka