Inkuru Nshya

Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, yishyira mu mwanya mwiza wo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma.
Louis Rwakiranya, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona Shampiyona Nyafurika y'Amakipe y'Abagabo ya Volleyball yakirwa mu Rwanda ashimangira ko ari ikimenyets cy’ubumwe, imiyoborere myiza n’iterambere
Kenrik Kabano w'imyaka 18, wari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abato ya Basketball, yitabye Imana aguye mu mpanuka yahitanye na nyina umubyara, Rosine Kabano
Abayobozi batatu ba koperative icunga umutekano yitwa Umoja ni Nguvu, ikorera mu karere ka Nyanza, bajuririye icyemezo cy’urukiko cyabategetse gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yongeye kwihanangiriza abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bongera ibiciro by’ingendo ku bagenzi n’abacuruzi bongera ibiciro by’ibicuruzwa uko bashatse bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ko abazafatwa bazahanwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ushinzwe Akarere ka Afurika, Prof. Mohamed Janabi ari kumwe na Brian Chirombo uyihagarariye mu Rwanda, basuye Ishami ry’ubuvuzi bw’umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Raporo y’irangamimerere mu Rwanda ya 2025 igaragaza ko muri uwo mwaka ingo zisaga ibihumbi 50 zashyingiwe mu mategeko, ndetse umubare munini w’abagore bashaka bari munsi y’imyaka 25 aho abarenga 800 bashatse bataruzuza imyaka 21.
Ihenda n’izamuka ry’igiciro cy’ubutaka hari abagaragaza ko rikomeje kuba ikibazo kibangamira abasore badafite amikoro ahagije, ibi bituma iyo bageze mu gihe cyo gushaka bashakira abagore mu nzu z’ababyeyi babo
Filime ‘Hurts Harder’ iri mu zakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda muri 2025, igiye gukorerwa igice (season) ya gatatu, ku busabe bwinshi bw'abayirebye bakayikunda
Tariki ya 21 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa nyamara, buri munsi Gen Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Loni avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.