Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko igihuza u Rwanda n’ihuriro rya AFC/M23 ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukaba ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amb. w’u Rwanda muri Kenya, Erneste Rwamucyo, yashimye uruhare Kaminuza ya Mount Kenya yagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Mu Rwanda ubuhinzi bw'indabo bukomeje gutera imbere ndetse kuri ubu ziri mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga .
Abaturage baturiye pariki ndetse n'ibiyaga bibamo inyamanswa bishimira ingamba zashyizweho zo kubaka uruzitiro ku ma pariki no gucukura imisingi ku biyaga kuko byakemuye ikibazo cy'izi nyamanswa zajyaga kubonera imyaka
Nyuma y'umwaka urenga ikibuga cy'Indege cya Goma gifunze, kuri uyu wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahaye uburenganzira indege y'Intumwa idasanzwe ya Monusco, Vivian van de Perre, ugiye gukurikirana ibikorwa by'ishyirwaho ry'agahenge
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali w’Umuringa  ku munsi wa nyuma w’arushanwa yo guhashya iterabwoba azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2026’.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, butangaza ko bugiye gutangira kubaka uruganda rutunganya intanga ' Azote' kugira ngo aborozi babone icyororo cy'inka zitanga umukamo .
Kuryama ni kimwe mu bintu bituma umubiri n’ubwonko by’umuntu biruhuka ndetse buri wese ajya kurambika umusaya ashaka kubyuka afite imbaraga n’imbaduko zituma yongera gukora imirimo ye neza.
Umuhanzi Chris Eazy yashyize hanze indirimbo y'urukundo yise “Chocolate”, nyuma y'iminsi yari amaze ayirarikira abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga
Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yavuze ko impamvu yatumye atandukana n'iyi kipe yari amazemo imyaka itandatu, ari uko atahuje n'ubuyobozi buriho