Inkuru Nshya

Abadepite basanga gukemura ibibazo mu bigo by'igororamuco bikwiye kujyana n'ubujyanama ku bari mu bigo by’igororamuco, binyuze mu kubigisha indangagaciro, kubakorera isanamitima no gukurikirana imiryango yabo.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abantu kugira amakenga n’ubushishozi mbere yo kwemerera ababandikaho imitungo batazi inkomoko yayo, kuko ari kimwe mu bigize icyaha kandi bishobora gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara.
Umuhanzi Propser Nkomezi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahuye na Amb. Einat Weiss, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutse ku kigero cya 8.9% mu kwezi kwa Mbere kwa 2026 ugereranyije n’ukwezi kwa Mbere ku mwaka ushize wa 2025
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, butangaza ko bwatangiye umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe damu, uzatwara arenga miliyari 4.5 Frw, hagamijwe guhangana n'amapfa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko kuva gahunda yo gutanga ubwenegihigu Nyarwanda yatangira u Rwanda rumaze kubuha abantu 1500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Imibereho y’Abaturage, yagaragaje ko igenzura ryakozwe ku bigo ngororamuco ryagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, umubare w’abajyanywa muri ibi bigo wazamutse ku kigero cya 92%
Ishuri ryisumbuye rya Bumbogo ryatsinze amarushanwa ku Kinyarwanda, Umuco n'Umurage mu mashuri yisumbuye rifite amanota 90%, rikaba ariryo rizahagararira Umujyi wa Kigali muri aya marushanwa yitabirwa n'ibigo byo mu gihugu hose

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka