Inkuru Nshya

Ingabo z'u Rwanda (RDF) zinjije ku mugaragaro icyiciro gishya cy'urubyiruko rw'abahungu n'abakobwa nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y'ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu abera mu Kigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.
Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame, yakiriye ku muri Urugwiro Village intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique aho rigiye gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.
Ikipe ya RSSB Tigers yamaze gusinyisha umukinnyi Tyler Tarik Bey ukina nka forward ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka iteganyijwe gutangira tariki 5 Kanama 2026.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yasabye abaturarwanda gukaza imbaga zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza by’Imyuzure, Inkangu, Inkuba, Inkubi y’Umuyaga n’ibindi kubera igihe cy’imvura nyinshi izagaragara mu gihe cy’Umuhindo.
Amakipe y'u Rwanda y'ingimbi n'abangavu mu batarengeje imyaka 18 yageze i Kigali avuye i Cairo mu Misiri mu mikino y'akarere ka Gatanu (Zone 5) yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 18 kizabera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse urushushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza Bet).
Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yisanze mu itsinda A hamwe na Yei Joint Stars yo muri Sudani y'Epfo, Mafunzo SC yo muri Zanzibar na Denden FC yo muri Eritrea mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women's Champions League.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka